Ahagana i saa mbiri n’igice, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Werurwe 2025, nibwo humvikanye inkuru y'inkongi y'umuriro yafashe Ikigo Nderabuzima cya Musambira giherereye mu karere ka Kamonyi; aho imwe mu nyubako z'ikigo yahiye irakongoka hamwe n'ibikoresho byari biyirimo.
Bamwe mu baturage bari hafi y’ikigo nderabuzima cyafashwe n'inkongi, babwiye ikinyamakuru Intyoza dukesha iyi nkuru ko babonye umwotsi uzamuka, bakumva abari mu kigo imbere barimo n’abagiye kwivuza bavuza induru bamwe basohoka biruka bavuga ko ikigo gihiye.
Brenda Busingye, uyobora Ikigo Nderabuzima cya Musambira, yemeje ko iyi nkongi koko yabaye. Avuga ko umuriro waturutse mu cyumba kimwe cy’inyubako y’iri vuriro, batangira kurwana no gushaka uko bawuzimya ari nako batabaza Polisi ngo baboherereze imodoka kabuhariwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko amakuru yo gushya kw’imwe mu nyubako z’Ikigo Nderabuzima bayamenye, kandi ko batabaye umuriro ukaba wazimijwe utari wakwira ikigo cyose.
SP Emmanuel Habiyaremye, yongeyeho ko nta muntu wakomeretse, ko hahiye inzu imwe irimo ibikoresho bitandukanye. Dore ko umuriro wahereye ahari habitse matora na Supanet ari nabyo byatumye umuriro ugira ingufu.
Ni mu gihe kandi hakomeje ibikorwa byo kubarura ibyahiriyemo.
Polisi igira abantu inama ko ari ngombwa kugira ibikoresho by’ibanze mu kuzimya umuriro cyane cyane ahantu hahurira abantu benshi, kandi hakaba hari n’abakozi bazi kubikoresha. Polisi isaba kandi ko abantu bajya bihutira gutanga amakuru.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA