!doctype>Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buramenyesha abantu bose ko bwifuza gutanga akazi ku myanya ibiri y’ubukanishi mu igaraje rya Polisi ku Kacyiru mu karere ka Gasabo.
Usaba aka kazi asabwa kuba ari Umunyarwanda, akandika ibaruwa isaba akazi yandikiwe komiseri ushinzwe abakozi.
Kuba afite impamyabushobozi y’amashuri atandatu yisumbuye, cyangwa Certificat mu bijyanye n’ubukanishi. Afite ubumenyi mu bukanishi rusange (General Mechanics) n’ubumenyi mu gukanika insinga z’ibinyabiziga (Wiring).
Kuri uyu wa 2 Werurwe 2025, Polisi ivuga ko abahatanira iyi myanya bagomba kwerekana icyemezo cy’ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n’inzego z’ibanze.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko amabaruwa asaba akazi agomba kuba yatanzwe mu biro bishinzwe abakozi muri Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru cyangwa kuri email: dadmin@police.gov.rw ahererejwe n’ibisabwa byose bitarenze itariki ya 11 Werurwe 2025.
Abazaba bujuje ibisabwa nibo bazagaragara ku rutonde rw’abemerewe gukora ibizamini.
.jpeg)
Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA