Ubuyobozi bw’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora (RCS) buramenyesha Abanyarwanda bose bifuza kuba abakozi b’umwuga b’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora bari mu cyiciro cy’abakozi bato ko kwiyandikisha bizatangira tariki ya 07 Werurwe 2025 kugeza kuya 13 Werurwe 2025 kuva saa 08h00-17h00.
Inyandiko yuzuzwa n’abiyandikisha iboneka ku rubuga rw’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora www.rcs.gov.rw, izomekwa fotokopi y’indangamuntu, impamyabushobozi by’uwiyandikisha n’ifoto ngufi ebyeri.
Inyandiko z’abasaba zujujwe neza zizagezwa ku Biro bikuru bya RCS bihereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe mu Mudugudu wa Kabeza – Rubirizi, cyangwa zigakgezwa ku magororero ya hafi. Inyandiko zisabwe kandi kunyuzwa kuri email ikurikira: comm.training@rcs.gov.rw.
Abiyandikisha basabwa kuba bujuje ibikurikira:
a. Kuba ari Umunyarwanda.
b. Kuba afite ubushake bwo kuba Umukozi w’Umwuga wa RCS.
c. Kuba ari ingaragu afite imyaka y’amavuko kuva kuri 18 kugeza kuri 25.
d. Kuba afite ubuzima buzira umuze, byemejwe na muganga wemewe na Leta.
e. Kuba afite indangamuntu y’umwimerere.
f. Kuba afite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2).
g. Kuba atarigeze akatirwa n’inkiko.
h. Kuba adakurikiranweho icyaha.
i. Kuba atarirukanwe burundu mu kazi ko mu butegetsi bwite bwa Leta.
j. Kuba atagaragara ku rutonde rw’ababujijwe kuba abakozi ba Leta.
k. Kuba ari inyangamugayo.
l. Ku bari basanzwe mu kazi mu bindi bigo, bazanasabwa kuzana icyemezo cy’umukoresha wa nyuma.
m. Kuba yiteguye gukorera aho ari ho hose mu nshingano za RCS.
n. Kuba yiteguye gukora no gutoranywa mu mahugurwa y’Ibanze y’abakozi b’umwuga ku rwego rw’abakozi bato.
Abemerewe gukora amahugurwa ni abazatsinda ikizamini cy’ijonjora cy’abateguriwe gukora amahugurwa yagenewe abafuza kuba abakozi bato.
Ibyangombwa bazitwaza mu gihe cyo gukora ibizamini:
a. Indangamuntu.
b. Icyemezo cy’amashuri yize kiriho umukono wa noteri.
c. Icyemezo cy’ubudakemwa mu mico no mu myifatire byemejwe n’Umuyobozi w’umurenge atuyemo.
d. Icyemezo cyo kuba atarakatiwe n’inkiko.
e. Icyemezo cyo kwa muganga cyemejwe na muganga wemewe na Leta.
Icyitonderwa:
Uwiyandikishije akora ikizamini ishuro imwe gusa.
Abazaba batabashije kwiyandikisha bemerewe kuzajya ahazakorerwa ikizamini bitwaje ibyangombwa byuzuye byavuzwe mu gika 4 n’icya 6.
Abazaba biyandikishije bujuje ibisabwa bemerewe kuzakorera aho ari ho hose hazakorerwa ibizamini.
RCS ikomeza ivuga ko Ibizamini by’ijonjora bizakorwa kuva tariki ya 14-15/03/2025 kuva saa mbili za mu gitondo ahakurikira:
Mu Ntara y’Iburasirazuba, abiyandikishije ku Igororero rya Rwamagana, Ngoma na Nyagatare bazakorera ku Ishuri rya RCS i Rwamagana ku wa 14 Werurwe 2025.
Mu Ntara y’Amajyaruguru, abiyandikishije ku Igororero rya Gicumbi na Musanze na Rubavu bazakorera kuri sitade Ubworoherane ku wa 14 Werurwe 2025.
Mu Ntara y’Uburengerazuba, abiyandikishije ku Igororero rya Rusizi na Nyamasheke bazakorera kuri sitade ya Rusizi ku wa 14 Werurwe 2025.
Mu Ntara y’Amajyepfo, abiyandikishije ku Igororero rya Nyamagabe, Huye, Nyanza na Muhanga bazakorera ku Igororero rya Huye ku wa 14 Werurwe 2025.
Mu mujyi wa Kigali, abiyandikishije ku cyicaro Gikuru cya RCS, Igororero rya Nyarugenge na Bugesera bazakorera ku cyicaro Gikuru cya RCS ku wa 15 Werurwe 2025.
Ku bindi bisobanuro, mwahamagara kuri telefoni nimero: 0737627676, 0737626256, 0737626200 cyangwa mukareba kuri website ya RCS (www.rcs.gov.rw).

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA