AMAKURU AHERUKA

ITANGAZO: Amahirwe ku bifuza kwiga mu ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda

Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, iramenyesha abantu bose bifuza kwiga mu ishuri rikuru rya Polisi ririherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Musanze ko abujuje ibisabwa, batangira kwiyandikisha ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru guhera tariki ya 14 kugeza tariki ya 31 Werurwe 2025.


Uwiyandikisha agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

a. Kuba ari umunyarwanda

b. Kuba afite imyaka hagati ya 18 na 23

c. Kuba yaratsinze neza ibizamini bisoza amashuri yisumbuye

d. Kuba atarigeze akatirwa n’inkiko igifungo kirengeje amezi atandatu

e. Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire

f. Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya Leta

g. Kuba afite ubuzima buzira umuze

h. Kuba ari ingaragu


Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda rifite amashami atandukanye nk’uko bigaragara mu mbonerahamwe iragaragaza ibyo usaba kuyigamo agomba kuba yarize ndetse n’amanota fatizo agomba kuba yarabonye mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye.


Soma umugereka ukurikira






Comments