Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, ruri ku cyicaro cyarwo i Huye, rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo Umugabo w’imyaka 44 wishe umugore babanaga amutemesheje umuhoro rumuhanisha igihano cy' igifungo cya burundu.
Uwari ukurikiranyweho icyaha, mu ijoro ryo ku itariki ya 25 Mutarama 2025, ari iwe mu rugo mu mudugudu wa Gisagara, akagari ka Shyembe, umurenge wa Maraba, mu karere ka Huye, yishe umugore babanaga amutemesheje umuhoro mu mutwe.
Inkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru, ikomeza ivuga ko uregwa yaburanye yemera icyaha ndetse agasaba imbabazi.
Urukiko rwamuhanishije igihano cy'igifungo cya Burundu nk’uko byari byasabwe n’Ubushinjacyaha, kubera ubugome yakoranye ubwo bwicanyi n’ingaruka byateye ku muryango.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA