Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi, bwaregeye Urukiko rw' Ibanze rwa Byumba ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, Umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko utuye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Rutare, ukurikiranyweho icyaha cyo kwica Umwana yibyariye amuteye icyuma.
Icyaha akurikiranyweho yagikoze ku itariki 25 Gashyantare 2025 ubwo yabyaraga umwana ugejeje igihe cyo kuvuka arangije amutera icyuma mu rubavu aramwica amushyira mu mifuka itatu ajya kumujugunya mu mugezi wa Mwange ari naho yatoraguwe yapfuye nyuma y’iminsi itatu.
Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru, buvuga ko uregwa yemera icyaha, agasobanura ko yabitewe n’uko umuhungu wari waramuteye inda yari yamubwiye ko ntacyo azamufasha.
Icyaha nikimuhama azahanwa hashingiwe ku ngingo ya 08 y'Itegeko n°59/2023 ryo ku wa 4/12/2023 rihindura Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA