AMAKURU AHERUKA

Gasabo: Yakubise imbago Umwanditsi w'Urukiko aramukomeretsa bikomeye

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye iregwamo umugabo ukurikiranyweho gukubita imbago Umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo aramukomeretsa cyane.


Ibi byabaye tariki ya 27 Gashyantare 2025 ku Rukiko rw’Ibanze rwa gasabo ruherereye mu mudugudu wa Rugero, akagari ka Kibagabaga, umurenge wa Kimironko, mu karere ka Gasabo ubwo uyu muturage yari aje gukurikirana iby’urubanza rwe. 


Inkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru, ivuga ko uregwa yatambutse ku bandi bantu bari baje kwaka serivise mu rukiko, maze yegera umwanditsi w’Urukiko wakiraga abantu; afata imbago y’igiti n’amaboko abiri, ayikubita imashini yari ku meza irameneka.


Hanyuma arongera abangura imbago ayikubita uwo mwanditsi mu musaya, iya gatatu ayimukubita mu mutwe, avuga ngo reka amwice, abantu bari aho bahita bamufata.


Ubushinjacyaha Bukuru butangaza ko uregwa akurikiranyweho ibyaha bibiri ari byo:


1. Ubwinjiracyaha bw’icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, icyaha giteganywa n' ingingo ya 21 na 107 y’ Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


2. Kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi, icyaha giteganywa n' ingingo ya 186 y’ Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Comments