Ku wa 07 Werurwe 2025, nibwo humvikanye inkuru ibabaje aho mu gihuru kiri mu mudugudu wa Kabuhunde ya ll, akagari ka Gacuriro, mu murenge wa Kinyinya wo muri Gasabo hasanzwe umurambo w'umukobwa, bikekwa ko yishwe n'abagizi ba nabi.
CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, yemereye BTN dukesha iyi nkuru ko ari impamo; akaba yavuze ko hatangiye iperereza kuri uru rupfu.
CIP Gahonzire avuga ko amakuru yamenyekanye ubwo abaturage batabazaga bamenyesha ko hari umukobwa ugaragaye mu gihuru yapfuye.
Akomeza avuga ko mu iperereza ry'ibanze ryakozwe byagaragaye ko yishwe n'abantu bataramenyekana, ndetse n'imyirondoro ya nyakwigendera ikaba itamenyekanye kuko nta byangombwa bamusanganye.
CIP Gahonzire yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, anemeza ko icyamwishe kizamenyekana kandi akazahabwa ubutabera.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA