Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke bwahwituye bamwe mu bakora kwa muganga by’umwihariko abaforomo n’ababyaza, batita ku nshingano zabo; aho hari abaza kurara izamu bagata abarwayi bakigira mu tubari.
Aba bakozi bibukijwe ko badakwiriye kurangwa n’imyitwarire igayitse ituma badakora akazi neza.
Iki kibazo cyagiye kigarukwaho na bamwe mu baturage, bagaragaza ko hari ubwo bagira ibibazo byo kubura abaganga bita ku barwayi mu gicuku, nyamara ngo baba bigiriye kwinywera mu tubari.
Abaturage bakaba basaba ko aba bakozi bafite imyitwarire idahwitse bahindura imyumvire.
Mukankusi Pelagie ni umwe mu babyeyi bemeza ko hari igihe bajya kwa muganga nijoro, cyane nk’ababyeyi bagiye kubyara cyangwa umwana yarembye, bakabura abaganga, bikaba byagira ingaruka ku barwayi.
Undi yagize ati “Iyo ukeneye ubuvuzi bwihutirwa mu gicuku ukabura umuganga ukwitaho, birababaza cyane, kuko uriheba ukarushaho kuremba, kandi bikunda kutubaho n’ubwo batubwira ko abaganga ari bacye.”
Manirafasha Antoinette, umwe mu bakora umurimo w’ububyaza, avuga ko hari ubwo umuganga ateshuka ku nshingano ze zo kurengera abarwayi, gusa anenga iyo myitwarire avuga ko idakwiye.
Yagize ati ”Akazi dukora ko kwita ku barwayi gasaba umutima w’impuhwe, ukisanisha n’ububababare bwe kugira ngo umuramire aho bishoboka, ni umuhamagaro ntabwo ari akazi umuntu akora uko yiboneye, niyo mpamvu natwe tunenga abajya muri ubwo businzi bataye akazi".
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, avuga ko bidakwiye ko abashinzwe kurengera ubuzima bw’abantu birengagiza inshingano zabo, ntibazikore neza, ahubwo bakigira mu tubari.
Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba abata akazi bakajya mu tubari ko bagomba kwigaya kandi bakikosora
Akarere ka Gakenke gatuwe n’abaturage 365,292, aho 52% muri bo ari abagore, gafite icyuho cy’abaforomo n’ababyaza bagera ku 103, barimo abaforomo 71 n’ababyaza 32.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA