AMAKURU AHERUKA

Dj Ira yemerewe ubwenegihugu na Perezida Kagame

Kuri iki Cyumweru, Perezida Paul Kagame yemereye ubwenegihugu bw’u Rwanda umuhanga mu kuvanga imiziki w'umurundikazi Iradukunda Grace Divine wamamaye nka DJ Ira, asaba ababishinzwe kubikurikirana bigashyirwa mu bikorwa.


Ibi byabereye mu gikorwa cyo kwegera abaturage mu Mujyi wa Kigali cyabereye mu nzu ya BK Arena, ubwo Perezida yaganirizaga imbona nkubone abarenga 8,000 baturutse hirya no hino mu gihugu.


DJ Ira, ubwo yahabwaga umwanya yahagurutse ashimira Perezida Kagame ko abana b’abanyamahanga bahabwa amahirwe nk'abanyarwanda bose.


Yagize ati “Iki gihugu njyewe nakiboneyemo umugisha udasanzwe. Dukunze guhurira mu bikorwa bitandukanye, kariya kaziki ujya ubyina nanjye ndi mu bajya bakakubyinisha.”


Uyu mukobwa ukunzwe kubera ubuhanga bwe mu kuvanga imiziki yasabye Perezida Kagame ubwenegihugu bw’u Rwanda.


Ati "Ikifuzo cyanjye kwari ukubasaba ubwenegihugu bw’u Rwanda nkitwa umwana w’umunyarwandakazi, nkibera uwanyu.”


Umukuru w’Igihugu mu kumusubiza yavuze ko abimwereye.


Ati "Ababishizwe hano babyumvise? Mu bubasha ndabikwemereye ahasigaye bikurikiranwe. Ibisigaye ni ukubikirikirana mu buryo bigomba gukorwa gusa nakubwira iki?”


DJ Ira ni umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki, umwuga yatangiye mu 2016 abifashijwemo na Dj Bissosso wamufashije kuzamuka no kumenyekana mu Rwanda.



Comments