Uyu mukino wagaragayemo imibare myinshi ku makipe yombi, dore ko yagiye guhura Rayon Sports ifite amanota 42, ku mwanya wa mbere mu gihe APR FC yari ifite amanota 40 ku mwanya wa kabiri.
Ibi ni byo byatumye nk’uko bimaze kumenyerwa, umukino utari ushamaje mu mikinire ku mpande zombi ngo amakipe abe yanezeza abari baje guhanga amaso uyu mukino.
Ishoti rimwe gusa niryo ryaranze igice cya mbere cy'umukino, ari naryo ryaranze umukino. Hakim Kiwanuka yateye iri shoti ku munota wa 14 ariko rishyirwa muri koruneri n’umunyezamu Khadime Ndiaye.
Ikipe ya Rayon Sports yafashwaga cyane na Muhire Kevin, umukinnnyi w’ingenzi muri iyi kipe mu gihe APR FC Mahmadou Lamine Bah ukina ayobora umukino, atari mwiza nk’uko bimaze iminsi.
Igice cya kabiri nacyo ntacyo cyahinduye ku byishimo by’abakunzi ba ruhago, dore ko nta shoti na rimwe rigana mu izamu ryatewemo.
Gusa, ku munota wa 60 APR FC yakoze impinduka ishyiramo Mugisha Gilbert na Dauda Yussif, ikuramo Hakim Kiwanuk na Lamine Bah mu gihe Rayon Sports yakuyemo Abeddy Biramahire igashyiramo Aziz Bassane.
Amakipe yombi yakomeje gukinira umupira hagati, imwe igaca inyuma ikarusha indi igatera udutero shuma, ariko bitagiraga umusaruro bitanga imbere y’izamu.
Ku munota wa 68 rutahizamu Cheick Ouatarra Djibril yavuye mu kibuga ku ruhande rwa APR FC asimburwa na Mamadou Sy, utakoze ibyo yari ategerejweho ngo abe yatsinda.
Ku munota wa 83 Rayon Sports yakuyemo Rukundo Abdourahman asimburwa na Adama Bagayogo, APR FC yongera gukuramo Denis Omedi na Nshimirinana Ismael Pitchou, ishyiramo Kwitonda Alain Bacca na Niyibizi Ramadhan.
Uyu mukino waranzwe n'impinduka zitagize igifatika zitanga mu minota 90 y’umukino n’itanu y’inyogera, ari nabyo byatumye umukino urangira amakipe yombi anganyije 0-0.
Kunganya uyu mukino byatumye kandi Rayon Sports ikomeza gufata umwanya wa mbere n’amanota 43 mu gihe APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 41.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA