Urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika 'ICE' i Dallas, rwataye muri yombi Umunyarwanda Ishimwe Dieudonné wamamaye nka Prince Kid washakishwaga kubera icyaha ashinjwa cy'ihohotera ryabereye muri Miss Rwanda yari ayoboye.
Ishimwe Dieudonné w'imyaka 38, umaze igihe atabarizwa mu Rwanda, yabaga ahitwa Fort Worth muri Amerika, akaba yarafashwe ku ya 3 Werurwe 2025.
Tariki ya 13 Ukwakira 2023, Urukiko Rukuru rwakatiye Ishimwe Dieudonné igifungo cy’imyaka 5, mu rubanza Ubushinjacyaha bwari bwajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwamugize umwere tariki 02 Ukuboza, 2022.
Urukiko Rukuru rwahamije Ishimwe Dieudonné ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Uyu Prince Kid yashyikirijwe integuza yo kwitaba nyuma y’icyemezo cyo kumuta muri yombi cyatanzwe n'u Rwanda kubera ibyaha yashinjwaga birimo iby'ihohotera.
ICE yemeza ko Ishimwe Dieudonné yari atuye i Fort Worth nta ruhushya mbere yo gufatwa kwe. Aza gufatwa bigizwemo uruhare n'urwego rw'iperereza rwa FBI.
N'ubwo bivugwa ko yafashwe adafite ibyangombwa byuzuye, nyamara Ishimwe yinjiye muri Amerika mu buryo bwemewe n'amategeko ariko arenga ku masezerano yo kwinjira.
Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwari bwaratanze icyemezo cyo kumuta muri yombi ku ya 29 Ukwakira 2024.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA