AMAKURU AHERUKA

Ambasade y'u Rwanda mu Bubiligi yashyizweho ingufuri

Ifungwa ry'iyi Ambasade y'u Rwanda rije nyuma y’iseswa ry’umubano wa dipolomasi n’igihugu cy'u Bubuligi, ryemejwe ku wa 17 Werurwe 2025.


Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ububutwererane mu Rwanda, ivuga ko Ambasade y’u Rwanda i Bruxelles yafunze imiryango yayo kandi ko itazongera gutanga serivisi za dipolomasi ku butaka bw’u Bubuligi.



Iki cyemezo cyafashwe nyuma y'uko Leta y'u Rwanda yirukanye abahagarariye inyungu z'u Bubiligi ku butaka bwarwo; u Bubiligi nabwo bukaba bwari bwemeje ko bitari bikwiye ko u Rwanda rubufatira ibihano.


U Rwanda rwemeza ko serivisi za dipolomasi zizajya zitangirwa muri Ambasade y’u Rwanda iherereye mu Buholandi, i La Haye (infothehague@minaffet.gov.rw | +31 70 392 65 71).


Abaturage bibukijwe ko iseswa ry’umubano wa dipolomasi ritazagira ingaruka ku baturage b’Ababiligi baba mu Rwanda cyangwa abashaka kurusura.


Ni mu gihe kandi urujya n’uruza rw’abagenzi ndetse n’abakora ingendo z’akazi ruzakomeza nk’uko bisanzwe. Abaturage b’Ababiligi bakazakomeza kubona viza bageze mu Rwanda, kandi nta kiguzi cya viza bazasabwa ku rugendo rw’iminsi itarenze 30, hakurikijwe politiki ya viza iriho ubu.

Comments