Ikipe y'Igihugu cy'u Rwanda (Amavubi) yanganyije n'iya Lesotho mu mukino w'umunsi wa 6 mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026, ibyatumye yicara ku mwanya wa kabiri mu itsinda C iherereyemo.
Ni mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro, kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Werurwe 2025, aho imbaga y'abakunzi ba ruhago bari buzuye sitade.
Mu Itsinda C, andi makipe yakinnye ni Afurika y'Epfo yatsinze Bénin ibitego 2-0 mu gihe Nigeria yanganyije na Zimbabwe igitego 1-1.
Uyu mukino warangiye Amavubi anganyije na Lesotho igitego 1-1, ahita yegera imbere afata umwanya wa kabiri mu itsinda C aho afite amanota 8, anganya na Bénin.
Kugeza ubu, itsinda C Amavubi abarizwamo riyobowe na Afurika y'Epfo n'amanota 13, mu gihe Nigeria ya kane ifite amanota 7, igakurikirwa na Lesotho ifite 6 ku mwanya wa 5 na Zimbabwe ya nyuma n'amanota ane gusa.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA