AMAKURU AHERUKA

UR Rukara: Yahakanye ibivugwa ko Umunyeshuri wayo yafashwe yiba ibigori



Ku wa Gatatu tariki ya 12 Gashyantare 2025, nibwo hakwirakwiye amakuru avuga ko hari umunyeshuri wa Kaminuza y'u Rwanda, mu ishami ry'Uburezi wafatiwe mu murima w'umuturage arimo kwiba ibigori.


Byavugwaga ko umunyeshuri ukekwaho kwiba ibigori yabikoreye mu karere ka Kayonza, aho Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Rukara yubatse.


Amakuru yizewe dufite n'uko uyu munyeshuri wafotowe ari mu murima w'ibigori yiga mu mwaka wa Mbere. Gusa ngo akaba yarafotowe atarimo kubyiba ahubwo yari yagiye gufasha umuturage kubisarura.


Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Rukara ibinyujije kuri X yahakanye ibiri kuvugwa ko umunyeshuri wayo yafatiwe mu murima yiba ibigori.


Yagize iti "Uwaguhaye aya makuru yakubeshye cyane kuko nta munyeshuri wacu wibye. Icyo twamenye ni uko uriya munyeshuri wibasiwe yari ari gufasha umuturanyi we gusarura ibigori."


Kaminuza ikomeza ivuga ko uwafotoye uriya munyeshuri yabikoze bigezo atazi ko agamije guhindanya isura ye.

Comments