AMAKURU AHERUKA

Umunyemari Mironko yatsinzwe urubanza yishyuzagamo Leta za Miliyari

Umunyemari ukomeye Mironko François Xavier yatsinzwe urubanza yarezemo Leta y’u Rwanda aho yayishyuzaga amafaranga arenga miliyari 18 Frw ajyanye n’isoko yahawe na Leta ya Perezida Habyarimana ryo kugura ibikoresho bya gisirikare yaguze hagati y’umwaka wa 1993 na 1994.


Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba 'EACJ' rwafashe umwanzuro kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2025, rwanzuye ko Mironko atsinzwe, akaba yanategetswe kwishyura ibyagendeye ku rubanza byose.


I Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali ahakorera Urukiko Rwisumbuye, niho habereye uru rubanza. Leta y’u Rwanda ikaba yunganirwaga na Me Ntarugera Nicolas mu gihe umunyemari Mironko yunganirwaga na Me Clare Kituyi.


Iki kibazo cy'uyu munyemari na Leta y’u Rwanda cyari kimaze imyaka irenga 30, aho cyageze mu nkiko zinyuranye, zaba iz’imbere mu gihugu n’izo hanze yacyo. Mu bihe bitandukanye Mironko yagiye atsindwa ariko we ntabyemere akajurira.


Mu mwaka wa 2018, Mironko yaregeye uru rukiko rwa EACJ avuga ko u Rwanda rwise amasezerano yo kumwishyura, serivise yatanze.


Icyo gihe Mironko yabwiye urukiko ko yahawe isoko ryo kugurira Leta intwaro, ariko ngo kubera ko byihutirwaga kandi bisaba ibanga rikomeye, ngo iryo isoko ryumvikanyweho hagati ye na Leta bonyine.


Mironko akomeza avuga ko yishyuwe ibyo yahawe muri iri soko ryarimo kompanyi ebyiri ze zo muri Luxumburg n’Ububiligi, ariko ngo hasigara amafaranga y’Ububiligi miliyoni zirenga zirindwi.


Uyu munyemari yemeza ko yareze Leta y'u Rwanda mu nkiko zitandukanye, ariko agenda atsindwa, kugeza aho mu 2017 inkiko zanze gusubirishamo uru rubanza rwe, kuko ngo rutari rwujuje ibyo amategeko y’u Rwanda asaba mu gusubirishamo urubanza.


Ubwo yajyanaga ikirego cye ku Muvunyi, avuga ko yarenganyijwe, muri Mata 2018, urwego rw’Umuvunyi rwamusubije ko nta burenganzira rufite bwo gusubirishamo urubanza.


Uyu munyemari yahise ajya mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ashaka ko rwemeza ko Leta y’u Rwanda muri uru rubanza yishe amategeko y’igihugu ubwayo n’amasezerano mpuzamahanga.


Yanashakaga kandi ko rwemeza ko u Rwanda rwamukoreye akarengane, ndetse agasaba ko rwemeza ko Guverinoma y’u Rwanda imusubiza uburenganzira.

Comments