Moses Turahirwa washinze inzu y'imideli ya Moshions yatezwe n'abagizi ba nabi mu karere ka Musanze baramukubita banamuteragura ibyuma we n'imbwa ye kubw'amahirwe ntiyahasiga ubuzima.
BTN yatangaje iyi nkuru kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025, yavuze ko imbwa y'uyu munyamideli yahise ihasiga ubuzima nyuma yo guhohoterwa.
Polisi y'Igihugu ibinyujije ku rubuga rwa X, yemeje aya makuru ivuga ko abantu batatu bacyekwaho kugira uruhare mu guhohotera Turahirwa Moses bafashwe, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe iperereza rigikomeje.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA