AMAKURU AHERUKA

Umunyamideli Moses Turahirwa yateraguwe ibyuma hamwe n'imbwa ye

Moses Turahirwa washinze inzu y'imideli ya Moshions yatezwe n'abagizi ba nabi mu karere ka Musanze baramukubita banamuteragura ibyuma we n'imbwa ye kubw'amahirwe ntiyahasiga ubuzima.


BTN yatangaje iyi nkuru kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025, yavuze ko imbwa y'uyu munyamideli yahise ihasiga ubuzima nyuma yo guhohoterwa.


Polisi y'Igihugu ibinyujije ku rubuga rwa X, yemeje aya makuru ivuga ko abantu batatu bacyekwaho kugira uruhare mu guhohotera Turahirwa Moses bafashwe, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe iperereza rigikomeje.

Comments