Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko ibyo uyu mwana w’umuhungu akurikiranyweho byabaye ku itariki ya 08 Ukuboza 2024, ubwo yanigaga umwana abakoresha be bari bamusigiye, bimuviramo urupfu.
Uregwa yaburanye yemera icyaha, mu kwisobanura kwe avuga ko uwo mwana yiyanduje biramubabaza, aramufata aramuniga amuhirikira ku buriri, Nyina w’uwo mwana aje asanga umwana afite akuka gacye, amujyana kwa muganga amugezayo yamaze gupfa.
Urukiko rwapfundikiye iburanisha nyuma yo kumva ikirego cy’Ubushinjacyaha n’ibisobanura by’uregwa, bikaba biteganyijwe ko urubanza ruzasomwa ku itariki ya 27/02/2025.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake uyu mwana akurikiranyweho, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA