AMAKURU AHERUKA

Umuhanzi OG The Guitarist yateguje indirimbo nshya yise 'Nakomfirimye' - AMASHUSHO


Umuhanzi Nyarwanda OG The Guitarist wiyeguriye umuziki, yateguje abakunzi b'umuziki amashusho y'indirimbo nshya agiye gushyira hanze.


Ni indirimbo ikoranye ubuhanga akaba yarayise Nakomfirimye.


Biteganyijwe ko izajya ahabona ku wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare 2025 ahagana i saa moya za mugitondo, nk'uko yabiduhamirije mu kiganiro twagiranye.


Uyu muhanzi uri mu bamaze kwigarurira imitima ya benshi biturutse ku buhanga bwe mu kuririmba no gucuranga ibikoresho by'umuziki bitandukanye, yakoze iyi ndirimbo nyuma y'izindi yakoze zikishimirwa ku muyoboro wa YouTube OG The Guitarist aho anyuza ibihangano bye.


Mu bihe bitandukanye, uyu munyamuziki yakoze indirimbo zirimo Ndabirambiwe yaherukaga, Umuhemu, Ntarungu Umunezero n'izindi.


Kuri ubu usibye umuziki yihebeye awuririmba akanawucuranga, anawigisha mu ishuri rikomeye mu mujyi wa Kigali ryitwa Rwanda Rocks Music. Akaba anafite imishinga itandukanye hamwe n'abandi bahanzi bakomeye hano mu Rwanda.



Comments