Ubwicanyi bukorerwa abagore n'abakobwa ku isi bukomeje kwiyongera nubwo hari imbaraga zishyirwa mu kuburwanya.
Imibare igaragaza ko nibura abagore batandatu bicwa buri saha ku isi, hafi abagore n'abakobwa 140 buri munsi bicwa kandi bigakorwa bigambiriwe.
Ahanini ubwicanyi bukorwa n'abagabo babana nabo cyangwa abo mu miryango yabo bugize igice kinini cy'ubwicanyi bwose bushingiye ku gitsina, nk'uko raporo iheruka ya ONU ibivuga.
Abagore basaga ibihumbi 51 bishwe n'abagabo bashakanye muri 2023.
60% by'ubwicanyi bwose ku bagore bukorwa n'abagabo babana cyangwa abo mu miryango. Afurika ikaba ifite imibare iri hejuru cyane; aho abicwa biyongereyeho 8% muri 2023.
Gusa ishusho nyayo y'iki kibazo ishobora kuba ari mbi kurushaho kuko hari ubwicanyi nk'ubu buhishirwa, ntibuvugwe ngo bumenyekane.
Muri 2023, abagore basaga ibihumbi 85 bishwe bigambiriwe. Ni mu gihe kandi intambwe imaze guterwa mu kugabanya izi mfu ikiri nto.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA