AMAKURU AHERUKA

U Rwanda n'u Bubiligi byahanye gatanya


U Rwanda rwahagaritse imikoranire n'igihugu cy'u Bubiligi mu bikorwa by'iterambere hashingiwe ku masezerano agamije iterambere yasinywe mu 2024-2029.


Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gashyantare 2025, u Rwanda rwafashe iki cyemezo nyuma y'uko u Bubiligi bukomeje gushyigikira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu icengezamatwara rigamije kwangisha u Rwanda amahanga n'abaterankunga barwo.


Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ivuga ko kuba u Bubiligi bwarahisemo gufata uruhande biri mu burenganzira bwabwo, gusa bukaba budakwiye gukoresha iterambere muri Politiki.


Nk'uko byakunze kugarukwaho n'u Rwanda, U Bubiligi ni kimwe mu bihugu byakunze gushyigikira ibirego Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ishinja u Rwanda byo kuba ruha ubufasha umutwe wa M23, ndetse rukaba rufiteyo n'ingabo.


U Rwanda ruvuga ko ibihano rwagiye rusabirwa igihe kirekire bitigeze bitanga umusaruro, ko ahubwo bituma ibibazo bikomeza kwiyongera aho gukemuka.


Rwashimangiye kandi ko ibikorwa n’u Bubiligi bigaragaza ko nta musingi ukomeye ugihari mu butwererane bw'ibihugu byombi.


Mu mwaka ushize wa 2024, u Rwanda n’u Bubiligi ni bwo biheruka gusinya amasezerano y’ubufatanye mu mishinga y’iterambere yari afite agaciro ka miliyoni 95 z’Ama-Euro asaga miliyari 131Frw. Bikaba byari byitezwe ko azasozwa muri 2029.


Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, ibona ubufatanye mu iterambere bukwiye gushingira ku bwubahane, mbere yo gushimangira ko Abanyarwanda biyemeje gukoresha amafaranga y’inkunga mu buryo busobanutse ku buryo nta muterankunga wijujutira ko ayo yatanze yakoreshejwe uko atabyifuza.


U Rwanda rukomeza ruvuga ko intego yarwo nyamukuru ari uguharanira ko umutekano ku mipaka yarwo ucungwa, ndetse no gushyira burundu iherezo kuri Politiki z’ubuhezanguni n’ivanguramoko mu Karere. Ibintu ruvuga ko byananiye n'imiryango mpuzamahanga.



Comments