Shema Richard, Umwana w'imyaka 8 wigaga mu mwaka wa kane mu ishuri ribanza rya Rwamiyaga mu murenge wa Gihango w'akarere ka Rutsiro, yitabye Imana bitunguranye nyuma yo kuvana na bagenzi be mu isomo rya siporo.
Uyu munyeshuri yakinaga umupira w’amaguru, ubwo isomo ryari rirangiye bageze imbere y’ishuri bagiye kwinjira ngo bige irindi somo, nibwo yavuze ko yumva ashaka amazi yo kunywa, biza kurangira agiye muri koma.
Twagirayezu Protogène, ari na we wakoreshaga siporo abanyeshuri yabwiye Imvaho Nshya ko bakinaga umupira w’amaguru, ikipe yabo ikanatsinda iyo bakinaga igitego kimwe ku busa ari we ugitsinze.
Umupira urangiye saa kumi n’iminota 18, bitegura kujya mu isomo rya nyuma ryagombaga kurangira saa kumi n’imwe, bageze imbere y’ishuri, bagenzi be bamubwira ko babona mugenzi wabo asa n’ucitse intege, ndetse afite n'isereri.
Biravugwa ko nyuma baje kumujyana mu cyumba cy’umukobwa baramuryamisha, kuko nyina na we yigisha muri iri shuri yahise aza abafasha kumwitaho uko bashoboye. Uyu mwana yasabye nyina ngo namuzanire amazi amusuke ku birenge, nyina arayazana ayamusukaho ariko biranga.
Kubera ko ibiraro byaho ishuri riherereye byangiritse cyane, nta kinyabiziga cyahava ngo kigeze umurwayi mu bitaro bya Murunda, bashatse ingobyi bayimuhekamo.
Bageze imbere gato mu muhanda bahuye n’umuganga mukuru w’ibitaro bya Murunda, arabahagarika arebye asanga umwana yamaze gushiramo umwuka, ababwira ko yapfuye, imbangukiragutabara ihita ireka kuza bamujyana ku bitaro mu ngobyi.
Umuyobozi w'ishuri avuga ko mu bigaragara umwana babonaga nta bibazo bidasanzwe by'ubuzima afite, dore ko yigaga neza; bityo bakaba batazi neza icyamwishe. Ubuyobozi bwihanganishije umuryango we n'inshuti ze muri rusange.
Ku ruhande rw'ababyeyi ba Nyakwigendera, bavuga ko ntawe bashinja urupfu rwe rutunguranye rwababaje benshi.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA