Umugabo witwa Nshimiyimana Japhet w’imyaka 38 wari utuye mu karere ka Rutsiro, mu mudugudu wa Kamushozi, akagari ka Bumba, umurenge wa Mushubati, yatawe muri yombi, nyuma yo gufatanwa ihene yari yibye yanayiteye icyuma.
Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, ivuga
ko umugabo wafashwe yari yibye ihene ayisanze mu rutoki, aho yari iziritse akayijyana mu gihuru, yamara kuyica bakamugwa gitumo atarayikuraho uruhu.
Abaganiriye n'itangazamakuru bavuga ko ihene yayiciye mu gihuru munsi y’inzira ubwo bamubonaga.
Umwe yagize ati “Yibwiraga ko ntawe umubona kuko yayiciye mu gihuru, abahanyuze babona umuntu abundabunda, bakeka ko ari umujura, begereye bamubona iruhande rw’iyo hene amaze kuyica, bahise bamugota arafatwa."
Abaturage bakimara kumufata bashakishije nyiri iyo hene basanga ari umugore witwa Ntabanganyimana Thérèse wo mu mudugudu wa Kaduha, akagari ka Sure.
Bivugwa ko bakibimubwira yabaye nk’uhungabanye, no kuvuga biramugora, n’ubu byamunaniye kubyakira, kwicirwa ihene y’agaciro hafi ibihumbi 100frw.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati, Mwenedata Jean Pierre, yemeza ko uwo mugabo asanzwe ari mu bakekwaho ubujura muri uwo murenge, akaba yashyikirijwe sitasiyo ya RIB ya Gihango nyuma yo gufatwa.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA