Mu karere ka Rusizi, mu Ntara y'Iburengerazuba, kuri bimwe mu bitaro bihaherereye harabarurwa abarwayi ba Malariya barenga 600 bamaze kwakirwa mu mezi atatu ashize gusa.
Ibitaro bya Gihundwe birasaba abaturage gukaza ingamba zo kwirinda indwara ya Malariya, kuko muri iki gihe ikomeje kwiyongera ku muvuduko udasanzwe.
Byatangajwe ko mu mezi atatu ashize ibi bitaro bimaze kwakira abarwaye malariya bagera kuri 612.
Muri aka karere, hari kandi ibigo nderabuzima byakira abarwayi benshi bivuza indwara zitandukanye zirimo na Malariya.
Bamwe mu baturage baganiriye na RBA, bemeza ko indwara ya malariya ikomeje kwiyongera mu gace batuyemo. Bikanemezwa n'ababavura by'umwihariko.
Ku kigo nderabuzima cya Nkanka, mu mezi atatu ashize bamaze kwakira abarwayi 102 mu gihe umwaka ushize igihe nk’iki bakiriye 31 bonyine.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gihundwe busobanura ko ukwiyongera kw’iyi ndwara ya Malariya kwatewe no kudohoka ku ngamba z’ubwirinzi bwayo bityo ko bagiye kongera gukaza ingamba binyuze mu bukangurambaga.
Ibitaro bya Gihundwe binareberera ibigo nderabuzima 8 bihereye mu mirenge 7 igize aka Karere.
Imibare iheruka gutangazwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima 'RBC' igaragaza ko abaturage ibihumbi 96 basanganywe Malariya mu mpera za 2024.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA