AMAKURU AHERUKA

Rulindo: Abantu basaga 16 bapfiriye mu mpanuka ya bisi

 


Abantu 16 ni bo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n'impanuka y'imodoka itwara abagenzi ya Kompanyi International, iyi modoka yavaga i Kigali yerekeza i Musanze.


Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025. Ni mu muhanda Kigali-Rulindo-Gakenke-Musanze.

Amakuru atugeraho aravuga ko iyi modoka yo mu bwoko bwa bisi yari itwaye abantu 52 berekeje i Rubavu, ikaba yakoze impanuka ubwo yageraga ahazwi nko ku Kirenge mu kagari ka Gako, umurenge wa Rusiga w'Akarere ka Rulindo.


Mukayiranga Judith, Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo yabwiye itangazamakuru ko abakomeretse bose bahise bajyanwa mu bitaro bitandukanye kugira ngo bahabwe ubutabazi bw'ibanze.


Mu mashusho yafashwe n'ababonye iyi mpanuka ikomeye iba, bigaragara ko iyi modoka yarenze umuhanda igwa mu kabande; aho benshi bahise bitaba Imana abandi barakomereka bikabije.

Ubwo twageraga ahabereye iyi mpanuka ikomeye, byasaga nk'aho imodoka yaguye muri metero zisaga 200 iturutse hejuru aho yatakarije icyerekezo. Ababibonye bakavuga ko umubare w'abari buhasige ubuzima ushobora kwiyongera.



Comments