Uwiyita Impirimbanyi ku rubuga rwa X, yanditse ubutumwa kuri konti ye abaza aho yakura amapingu ashaka kwambika abanzi be akabazanira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Yagize ati “Guys mundangire, nihehe nakura ibi bikomo nkabyambika abanzi bange nkabashyira RIB”. Akaba yanarengejeho n’ifoto y’ibyo bikomo.
Ni ubutumwa Impirimbanyi yanditse kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gashyantare 2025 mu masaha ya mugitondo. Aho mu bo yamenyesheje harimo na Polisi.
RIB yaje kumusubiza imubwira ko ibikomo (amapingu) yifuza babifite. Yagize iti “Ibyo bikomo turabifite! Gusa niba abo banzi bawe bafite ibyo bakoze bihanwa n'amategeko, inzego zibishinzwe zirahari; gana station ya RIB ikwegereye utange ikirego, hanyuma ubutabera bukore akazi kabwo".

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA