AMAKURU AHERUKA

RIB yafunze Umucamanza 'Uwingabiye' n'umugabo we



Kuri uyu wa Mbere tariki 3 Gashyantare 2025, Urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha 'RIB' rwatangaje ko rwafunze Uwingabiye Delphine, Umucamanza mu Rukiko rw'Ibanze rwa Gatunda ukurikiranweho kwaka no kwakira ruswa.


RIB yavuze ko uyu mucamanza yatse ruswa umuturage amwizeza kuzatsinda urubanza yari afite mu Rukiko akoramo. 


Hanafunzwe kandi umugabo we witwa Rwarinda Theogene, aho akurikiranyweho kuba icyitso muri icyo cyaha.


RIB yongeye kuburira abakoresha inshingano n'ububasha bahabwa n'amategeko mu nyungu zabo bwite kubihagarika, yongeraho ko utazabyubahiriza azakurikiranwa nk'uko amategeko abiteganya.

Comments