AMAKURU AHERUKA

Polisi yacakiye abantu 7 bangizaga bakaniba ibikorwaremezo by'amashanyarazi




Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Gashyantare 2025, Polisi y'Igihugu yeretse itangazamakuru abagabo barindwi bashinjwa kwangiza ibikorwaremezo no kwiba ibikoresho by'imiyoboro y'amashanyarazi.


Abantu barindwi bagaragajwe bafashwe mu bihe bitandukanye, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), hamwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG). 


Binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Polisi, hatangajwe ko abafashwe barimo abacuruzi baguraga, bakanacuruza ibikoresho bitandukanye by’amashanyarazi byabaga byibwe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Comments