AMAKURU AHERUKA

Nyaruguru: Abantu 14 batawe muri yombi bazira gukora ibikwangari n'ubujura


Kuri uyu wa 1 Gashyantare 2025, Polisi mu Karere ka Nyaruguru yakoze umukwabu mu Mirenge ya Cyahinda, Nyagisozi na Nyabimata, maze ifata abantu 14 bakekwaho ubujura bw’amatungo no gukora inzoga zitwa ibikwangari.


Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko igikorwa cyo gushaka no gufata abakekwaho ubujura bw'amarungo arimo n'inka, cyabereye mu tugari dutandukanye two muri Cyahinda.


Uyu mukwabu wasize hafashwe abagabo batandatu n’undi umwe uvugwa mu bujura bwo kwiba abantu abategeye mu nzira. Kugeza ubu bose bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyagisozi.


Nk'uko tubikesha Kigali Today, mu Murenge wa Nyabimata mu tugari twa Ruhinga, Gihemvu na Kabere naho hafashwe abagabo barindwi bakekwaho guteza umutekano muke mu gace batuyemo.


Aba bagabo kandi banakurikiranyweho gukora inzoga zitemewe zizwi nk’ibikwangari, zikaba ziri mu mpamvu zongera ibyaha muri kariya gace. Uko ari barindwi bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Muganza.


Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo arasaba abakora ibyaha bihungabanya umutekano wa bagenzi babo kwisubiraho bakabireka, kuko bitazabahira.


Yagize ati “Nta watekereza guhungabanya umutekano ngo bimuhire”.


Uyu muyobozi akomeza avuga ko ibikorwa byo gufata abahungabanya umutekano bigikomeje, akanasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru kare, mu rwego rwo gukumira ibyaha.


Comments