Mu Karere ka Nyanza hakomeje kuvugwa inkuru y’uruhinja rwatawe muri Kiliziya na nyina, Padiri wari wasomye Misa akaba yahisemo kurujyana akarurera mu gihe umubyeyi atabonetse.
Ibi byabaye ku Cyumweru tariki ya 2 Gashyantare 2025, mu masaha ya Misa yo kumanywa, muri Paruwasi ya Kigoma yo muri Diyosezi ya Kabgayi iherereye mu murenge wa Mukingo, mu kagari ka Gatagara. Bikavugwa ko uruhinja rwatawe ruri mu kigero cy’iminsi iri hagati y’irindwi n’icumi.
Umuyobozi wungirije wa Paruwasi ya Kigoma, Hagenimana Pacifique, wari wanatuye igitambo cya Misa cy’uwo munsi, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo bikekwa ko ari nyina w’uyu mwana wari wanitabiriye iyi Misa yamusigiye umwe mu Bakirisitu, amubwira ko agiye kwiherera akagaruka.
Uwo yabwiye ko agiye kwiherera, yari yifitiye intege nke kandi atwite, akaba asanzwe afite ubumuga bwo kutavuga no kumva. Yabonye ko uwamusigiye umwana yagiye ubutagaruka, maze yigira inama yo kurangisha umwana biza kurangira nyina abuze burundu. Mu byo bari bamusigiye hanarimo agakapu gato karimo utwenda tw’ako gahinja n’igitenge.
Misa ihumuje, nibwo itangazo ryatanzwe abakobwa babiri b’inkumi basiganira kumutwara aho buri wese yashakaga kumujyana iwabo, ariko Padiri ababwira ko bidashoboka.
Padiri avuga ko kuri ubu uyu mwana agiye kurerwa n’ababikira bo mu Muryango w’Abizeramariya, mu gihe gito, hategerejwe kubona umuryango uzamurera byemewe n’amategeko. Ni mu gihe kandi yemeza ko bidatinze araza kumwita amazina ndetse akanamubatiza.
Yakomeje avuga ko yiyumvamo kuzamurera neza afatanyije n’umuryango uzamumufasha, kandi yizeye ko azagira ubuzima bwiza.
Ntazinda Erasme, uyobora akarere ka Nyanza nawe yavuze ko inzego zitandukanye zikomeje iperereza rigamije gushakisha umuryango w’urwo ruhinja, ariko anahamya ko umwana agiye kubona Malayika Murinzi wahuguwe uzamurera, ubuyobozi bukizera ko azamwitaho neza.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA