AMAKURU AHERUKA

Nyanza: Umwarimu yasanzwe mu mugozi yapfuye


Umwarimu witwa Ngirinshuti François Xavier wigishaga mu mashuri yisumbuye mu murenge wa Cyabakamyi yasanzwe mu mugozi yapfuye bigakekwa ko yiyahuye.


Amakuru dukesha UMUSEKE avuga ko urupfu rw'uyu mwarimu w'imyaka 42 rwabereye aho yari atuye mu mudugudu wa Kabuga, akagari ka Nyabinyenga mu murenge wa Cyabakamyi w'akarere ka Nyanza.


Biravugwa ko bwa mbere bijya kumenyekana byavuzwe n’umugore we na we usanzwe ari umwarimu mu mashuri abanza mu ishuri riherereye mu murenge wa Muyira mu karere Nyanza.


Bitewe n'uko umugore wa nyakwigendera atatahaga buri munsi kubera akazi, yaje gutaha kuko umugabo we yari yaraye umuhamagaye amusaba ko akora uko ashoboye akaza kumureba.


Ubwo yari azanye n'undi mugore, bageze mu rugo basanze umugabo we amanitse mu mugozi yapfuye.


Abaganiriye n'itangazamakuru bavuga ko nyakwigendera asize abana babiri, akaba yari amaze amezi atarenga abiri abana n'uriya mugore nyuma yo gutandukana n'uwa mbere banabyaranye.


Gitifu w’umurenge wa Cyabakamyi Burezi Eugene yavuze ko RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane icyateye urupfu rwa mwarimu Ngirinshuti. Akaboneraho asaba abaturage kwirinda amakimbirane.

Comments