AMAKURU AHERUKA

Nyanza: Umukwe arakekwaho gusambanya Nyirabukwe


Kuri uyu wa 01 Gashyantare 2025, umugabo witwa Karekezi Olivier uri mu kigero cy’imyaka 30 wo mu mudugudu wa Nyamiyaga mu Kagari ka Gacu mu Murenge wa Rwabicuma yatawe muri yombi akekwaho gusambanya Nyirabukwe.


UMUSEKE dukesha iyi nkuru watangaje ko wamenye ko Karekezi yajyanye na Nyirabukwe uri mu kigero cy’imyaka 50 mu kabari ku wa 31 Mutarama 2025 baranywa barizihirwa.


Bikavugwa ko ubwo igihe cyo gutaha cyari kigeze bikekwa ko uyu mugabo ari bwo yakubise Nyirabukwe, ndetse anamusambanya ku ngufu.



Bamwe mu babonye uwo mukecuru uvuga ko yahohotewe, bavuga ko yabyimbye mu maso. Ni mu gihe umukwe we ahakana ibyo kumukubita ndetse no kumusambanya.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gacu, Manirafasha Faustin, yatangaje ko inzego zibishinzwe zatangiye gukora iperereza ngo hamenyekane ukuri.

Amakuru atugeraho aravuga ko uriya mukecuru yagiye ku bitaro bya Nyanza ngo yitabweho, naho Umukwe we ukekwa akaba yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana.


Comments