AMAKURU AHERUKA

Nyanza: Abagore barwaniye mu nama y’ababyeyi ku ishuri karahava

Mu karere ka Nyanza, ku ishuri ryisumbuye rya Nyanza (E.S Nyanza), ababyeyi babiri b'abagore bari bitabiriye inama y’abana babo ku ishuri barwaniye mu ruhame biba ngombwa ko inama isubikwa itarangiye.


Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2025, ku ishuri riherereye mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza.


Bamwe mu babyeyi bari bitabiriye iyo nama babwiye ikinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko inama yabereye hanze kubera ubwinshi bw’abayitabiriye.


Amakuru avuga ko bageze ku ngingo yo gucyaha ababyeyi, bavuga ko hari abashaka gukubita abayobozi b’ishuri aho kumva amakosa umwana yakoze nibiba ngombwa ngo bamuhane.


Ubwo ibiganiro byari birimbanije nibwo ngo babonye abagore babiri batangiye kurwanira mu nama, ubwo inama yose yahise ibahanga amaso hibazwa icyo bapfuye.


Nyuma yo kubakiza, ubuyobozi bwabajyanye mu cyumba cy’ishuri bombi baraganirizwa, ndetse baza no kwiyunga basaba imbabazi abandi babyeyi badobereje inama.


Umuyobozi w’ishuri rya E.S Nyanza, Mugiramana Jean Claude, yatangaje ko inzego z'umutekano zahise zibyinjiramo.


Imbere y’abandi babyeyi bitabiriye inama, bavuze ko bapfuye ko umwe yakoze undi ku itama, undi akabibonamo agasuzuguro. Gusa hari andi makuru avuga ko ngo aba bombi bashobora kuba barapfaga umugabo.

Comments