Umugore witwa Ayingeneye Clémentine w’imyaka 31 yatawe muri yombi azira gukata igitsina cy’umugabo we Muberanziza Jackson w’imyaka 30 akoresheje urwembe akenda kugikuraho burundu.
Ibi byabaye mu ijoro rishyira tariki ya 17 Gashyantare 2025. Mu mudugudu wa Rambira, akagari ka Shara, Umurenge wa Kagano wo muri Nyamasheke.
Amakuru atugeraho avuga ko ukekwaho gukatisha urwembe igitsina cy'umugabo acumbikiwe kuri Sitasiy ya RIB y'umurenge wa Kagano. Ni mu gihe umugabo we bafitanye n'abana batatu arembeye mu bitaro bya Kibogora.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Rambira, Sinumvayabo Simeon, yavuze ko umugabo yakaswe igitsina nyuma y’amakimbirane yagiranye n’umugore we amusanze mu isoko rya Kirambo, riherereye mu murenge wa Kanjongo.
Uyu muyobozi yemeza ko amakimbirane yabo yari amaze igihe kinini kuko umugabo asanzwe atumvikana n’umugore we ashinja ubusinzi bukabije, ariko n’umugore akamushinja ko amuca inyuma. Avuga ko ubuyobozi bwabunze bikanga bikananirana.
Nk'uko Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru yabitangaje, bivugwa ko uwo mugore yari amaze amezi arindwi n’ubundi ateye umugabo we icyuma mu itako aramukomeretsa, barabunga bagira ngo byararangiye.
Ubwo byarakomeje; Nyuma yo gukimbiranira mu isoko bakabakiza, umugabo yagiye kurara mu baturanyi yanga ko umugore we yamugirira nabi, no ku Cyumweru taliki ya 16 Gashyantare na bwo yirirwa ashakisha amaronko.
Hanyuma umugabo yaje gutahuka ajya kurara hamwe n’umugaro we, umugore afata abana bose abakura aho bararaga abazana kuryamana na we mu ruganiriro, yanga kurara hamwe n’umugabo we.
Mudugudu Sinumvayabo avuga ko Ayingeneye yahengereye umugabo aryame agaramye maze umukuramo ipantalo n’akenda k’imbere afata igitsina aragikata hafi yo kugikuraho cyose. Nibwo rero umugabo yashidutse asanga amaraso atungereza.
Bidatinze bana babo bato bshise bahuruza Mudugudu kuko baturanye, banamubwira ko umugore yashakaga no kuzica umwana wabo muto.
Mudugudu Sinumvayabo yakomeje agira ati “Mpageze nsanga koko ni ko bimeze, amaraso yarenze icyumba bararamo ari menshi akwira muri salo, ntabaza abandi baturanyi baraza.”
Abaturanye be bamwihutanye kwa muganga avirirana cyane, ku buryo hari abatunguwe n’uburyo yageze kwa muganga akiri muzima.
Mu gihe abandi barwanaga no kugeza umugabo wakomerekejwe kwa muganga, umugore yahise abacika afatwa mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 17 Gashyantare 2025.
Muberanziza Jackson wakaswe igitsina, aganira n'itangazamakuru yagize ati “Kuko ntashoboraga kwihagarika, ku wa Mbere mu gitondo banshyizemo sonde n’ubu ni yo nkoresha kugira ngo inkari zisohoke. Kuko uburibwe ari bwinshi cyane."
Yongeyeho ati "Bari gusanasana nyine nk’abaganga ariko nkurikije ko imitsi hafi ya yose yayiciye, sinzi ko nzongera kuba umugabo ukundi, ni bwo bwoba mfite.”
Muberanziza ahamya ko umugore ari we umwiyenzaho, akagerekaho ingeso y’ubusinzi no kumuca inyuma. Banatonganiye mu isoko, amuretse agataha bukeye azi ko asanga nta kibazo ahubwo asanga yashatse urwembe rwo kumwangiza.
Ubuyobozi buvuga ko nyuma y’uko umugore aketsweho kwangiza igitsina cy’umugabo akoresheje urwembe yatangiye gukurikiranwa n’ubutabera. Abaturage bakaba basabwa kwirinda amakimbirane.
Ingingo yitegeko ihana icyaha akurikiranyweho ivuga ko umuntu wese wangiza imyanya ndangagitsina y’undi aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA