Kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Gashyantare 2025, umugabo witwa Niyonagize Xavier bikekwa ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe yishe atemye umugore we, Uwiragiye Costasie w’imyaka 45 n’umuturanyi we witwa Mukarurangwa BĂ©atrice w’imyaka 60.
Nyuma yaje kuraswa na we ahita apfa.
Ibi byabereye mu mudugudu wa Kasenjara, akagari ka Karusimbi, umurenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke.
Nk'uko tubikesha IGIHE, mu masaha ya mu gitondo nibwo uyu mugabo w’imyaka 50 bivugwa ko yafashe umuhoro atema inka, umugore we wari utwite, atema n’umuturanyi wabo bose bahita bahasiga ubuzima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Mukabarahira Jeannine, yavuze ko aya makuru bayamenye ndetse ko bajyanye n'inzego z'umutekano n'Ubugenzacyaha aho byabereye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, yatangaje ko nyuma yo gukora ayo marorerwa, mu gihe inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zari zitabaye yasohotse mu nzu n’umuhoro agiye gutema abari aho, hanyuma bahita bamurasa mu cyico.
Uyu muyobozi yavuze ko bihanganisha imiryango yabuze ababo, bakanasaba abaturage kuba maso no gutanga amakuru hakiri kare ku bantu bagaragaza imyitwarire ishobora guteza ibyago kugira ngo bikumirwe hakiri kare.
Biravugwa ko uyu mugabo warashwe mu cyico, n’umugore we yatemye atwite basize abana bane, umuto muri bo akaba ari mu kigero cy'imyaka itanu.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA