Umugabo witwa Sibomana Jean Bosco w’imyaka 27, yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa inkoko bikekwa ko yibye arimo azigurisha mu isoko kuri macye. Bidatinze banamusatse bamusangana udupfunyika 15 tw'urumogi.
Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Shangi mu Karere ka Nyamasheke.
Umwe mu baturage wari uri mu isoko rya Bushenge ari naho uyu mugabo yafatiwe, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko izi nkoko uwo musore yari yazibye umuturage wo mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari k’Impala, Umurenge wa Bushenge.
Biravugwa ko yatoboye inzu aho inkoko zabaga, hanyuma atwara inkoko 8. Gusa bamufashe afite 2 zonyine.
Amakuru atugeraho aravuga ko uyu mugabo ushinjwa kwiba inkoko, banamubajije ibyangombwa, banamwatse igikapu yari afite bagisatse, bareba niba nta bindi yibye akabizana kubigurisha, bamusangana udupfunyika 15 tw’urumogi yari yitwaje.
Nyir’inkoko yahise atwara izo 2 zari zifashwe, anasabwa gutanga ikirego kuri RIB ngo harebwe niba n’izo zindi zaboneka, ni mu gihe umusore abaturage bahise bamwuriza moto bamushyikiriza RIB.
Mugenzi we usanzwe acuruza inkoko mu isoko rya Bushenge yavuze ko uyu musore bari babonye bwa mbere; babanje kutamushira amakenga babonye azigurisha macye cyane ugereranyije n’igiciro zigezeho ubu, batangira gukeka ko ari injurano.
Yagize ati “Tukibivuga ni bwo twabonye uza avuga ko yibwe inkoko, agakeka ko zaba zazanywe muri iryo soko, bihuje n’uko hari n’izindi zijya zihafatirwa ahita avuga ko izo abonanye uwo musore ari ize".
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, yemeje aya makuru y'izi nkoko zibwe ndetse n'urumogi bamusanganye. Akavuga ko babibwiwe n’abaturage.
Uyu muyobozi yavuze ko bashimira abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru yatumye afatwa, bakanibutsa ko umutekano ari inshingano za buri wese.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA