AMAKURU AHERUKA

Nyabugogo: Abagenzi bubakiwe Poste de Santé


Urujya n'uruza rw'abagana gare Mpuzamahanga ya Nyabugogo bashyiriweho ivuriro ry’ibanze 'Poste de Sante' mu rwego rwo kwita ku buzima bw’abayigana bakeneye ubutabazi bwihuse.


Ibi byatangajwe n'Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko nyuma yo gusanga hari abajyaga bahura n’ibibazo by’ubuzima bakabura ubutabazi bw’ibanze bwafashe ucyemezo cyo gutangiza iri vuriro.


Biteganyijwe ko iri vuriro rizajya ritanga serivisi zitandukanye zirimo gusuzuma indwara, kwita ku nkomere, gufata ibizamini, kuboneza urubyaro, no gutanga ubujyanama ku babaswe n’ibiyobyabwenge.


Emma Claudine Ntirenganya, Uvugira Umujyi wa Kigali yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko mu gushyiraho iri vuriro ari uko Nyabugogo ari ahantu hahurira abantu benshi kandi nta hantu hatangwaga serivisi z’ubuzima hahari.


Yagize ati “Nyabugogo ni ahantu hanyura abantu benshi , rimwe na rimwe bashobora kuba bahagirira ibibazo by’ubuzima. Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bw’abaturage, nibwo twatekereje ko hakwiye kuba hajya poste de sante kuko hafi hariya nta yindi ihari."


Uyu muyobozi yakomeje agira ati “Aho ushobora kubona ni farumasi. Ukibaza ese umuntu aramutse aguye igihumure muri gare cyangwa impanuka runaka ishobora kuba, tukibaza ngo umuntu yatabarwa gute? Nta kigo Nderabuzima kiri hafi, ni byo byatumye dutekereza ko hagomba gushakwa uburyo haboneka ubutabazi bwihuse.”


Umujyi wa Kigali utangaza ko wavuganye n’abantu basanzwe bakora ubuvuzi ubaha uburenganzira bwo gucunga iri vuriro. Iri Vuriro ry’Ibanze rizajya ritanga serivisi buri munsi kandi amasaha yose.


Mu gihe ibikorwa byo kubaka gare nshya bizaba bitangiye, biteganyijwe ko iri vuriro ry’ibanze na ryo riri mu bikorwa bigomba kuzimurwa .

Comments