Mu karere ka Ngoma, inka 6 z'umuturage zatemaguwe n'abagizi ba nabi, zimwe zirapfa izindi bazitwara amaguru.
Amakuru atugeraho aravuga ko byabaye mu mu ijoro ryo ku wa 25 Gashyantare 2025, ubwo abagizi ba nabi bigabaga mu ifamu y’umuturage, bica inka ze esheshatu, ndetse izindi bazica amaguru barayatwara.
Ibi byabereye mu murenge wa Jarama, akagari ka Kigoma, mu mudugudu wa Cyarusambu muri aka karere ka Ngoma.
Ubuyobozi bw'akarere bwemeje ko bwamenye iby'iki kibazo, ndetse ku bufatanye n’izindi nzego bakaba bakomeje gushakisha ababigizemo uruhare.
Binyuze kuri X, Polisi y’Igihugu yavuze ko nyuma yo kumenya amakuru, yatangiye gukurikirana iki kibazo, ndetse abantu batatu bakekwa bakaba bafungiye Sitasiyo ya Polisi ya Jarama mu gihe iperereza rigikomeje.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA