Kuri uyu wa Kane tariki 6 Gashyantare 2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza ruherereye mu Karere ka Musanze, rwaburanishije Musenyeri Dr Mugiraneza Mugisha Samuel wahoze ayoboye Diyosezi ya Shyira, nyuma akaza kwegura ndetse agatabwa muri yombi.
Musenyeri Mugiraneza yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho; aho we ahakana ibyo bamushinja byose, ndetse agasaba kuburana ari hanze.
Musenyeri Mugiraneza Mugisha, aherutse gutabwa muri yombi n'Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha 'RIB' tariki 21 Mutarama 2025, ni nyuma y’igihe gito yari amaze asezeye ku nshingano zo kuba umushumba.
Ubushinjacyaha buvuga ko akurikiranyweho ibyaha birimo icy’itonesha, icyenewabo, ubucuti n’urwango; kigaragara mu itegeko rihana ibyaha bya ruswa n’ibifitanye isano na yo. Icyaha cya kabiri akurikiranyweho ni icyo kwigwizaho umutungo wa Diyosezi n’icyo kwiha inyungu zinyuranye n’amategeko.
Ubwo yari ahagaze imbere y’inteko iburanisha, Musenyeri Dr Mugiraneza hamwe n’abunganizi be babiri, yagaragarijwe ibyaha byose ashinjwa, gusa ubwo yahabwaga umwanya ngo yiregure ku byo aregwa byose yabihakanye.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Musenyeri Dr Mugiraneza akimara guhabwa inshingano zo kuba Umushumba wa EAR Diyosezi ya Shyira, yagize umugore we Umuyobozi wa ‘Mothers Union’ nyamara bitari bikwiye.
Aha Musenyeri Mugiraneza yireguye avuga ko no mu yandi ma Diyosezi ya EAR menshi na Shyira irimo, mu bantu benshi azi bagiye bahabwa inshingano zo kuba abashumba ba Diyosezi, abagore babo bahitaga bagirwa abayobozi ba Mother’s Union.
Musenyeri Mugiraneza yongeyeho ko uwo mwanya atari na we ubwe wawumushyizeho, ko ahubwo byakozwe mu bubasha bwa Sinodi ya Diyosezi, cyane ko umugore we yari anasanzwe ari mu kazi k’ubunyamabanga bwa Diyosezi.
Ku cyaha cyo kwiha inyungu zinyuranye n’amategeko, umushinjacyaha yakomoje ku magi y’inkoko abana bo mu bigo by’amashuri ya ECDs bagaburirwaga, mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, aho avuga ko rwiyemezamirimo yayaguraga kwa Musenyeri nyamara bitari bikwiye.
Dr Mugiraneza yagaragaje ko mu by’ingenzi byihutirwa yakurikiranaga mu kazi ke ka buri munsi, ibyo kumenya aho rwiyemezamirimo yabaga yaguriye amagi, bitari mu nshingano ze zihutirwa, ngo icyakora ibyo yitagaho kwabaga ari ugukurikirana ko hatabamo ubundi buriganya bwo kuyavutsa abana babaga bayagenewe.
Muri uru rubanza kandi hanakomojwe ku mucanga wagiye ukoreshwa mu mirimo yo kubaka isoko rigezweho rya EAR, ndetse n’ibindi bikoresho byose bijyanye n’ubwubatsi bwaryo, Musenyeri akaba ashinjwa kuba yari yaratanze itegeko ry’uko nta yindi modoka yari yemerewe kubitunda uretse Fuso ye yakoraga ako kazi.
Musenyeri Mugiraneza yisobanuye avuga ko hari komite igizwe n’abantu batandatu, ikaba ari yo yafataga umwanzuro w’ibikorwa byose bijyanye n’imirimo y’ubwubatsi harimo no gutanga isoko, bityo ko icyo cyemezo atari bugifate kandi bitari mu nshingano ze; dore ko yabaga anafite akazi kenshi kamureba.
Ibindi byaha ashinjwa harimo kuba yarororeye inka ze bwite mu rwuri rwa Diyosezi mu Karere ka Musanze, n’icy’uko imodoka ya Diyosezi yayikoreshaga mu kuzitundira ubwatsi, ndetse abashumba be bagahembwa na Diyosezi.
Musenyeri Mugiraneza yabihakanye avuga ko inka ze uko ari 19 azororeye mu rwuri rwa Diyosezi ruherereye mu ishyamba rya Gishwati mu Karere ka Nyabihu, kandi ko yagiye ku buyobozi asanga n’abandi Basenyeri batambutse ari ho bororeraga. Akavuga ko bitumvikana ukuntu yabizira.
Abunganizi babiri ba Musenyiri Mugiraneza bagaragarije Urukiko ko umukiriya wabo arengana, bityo ko yarekurwa akaburana ari hanze, cyane ko afite umuryango uzwi, kandi ko afite ingwate n’abishingizi ku buryo atatoroka ubutabera.
Urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwatangiye mu ma saa tanu rusozwa saa cyenda, rukaba rwamaze amasaha ane. Umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Musenyeri Mugiraneza Mugisha Samuel uzasomwa ku itariki 11 Gashyantare 2025

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA