AMAKURU AHERUKA

Musanze: Impanuka y'imodoka yagonze igiti yahitanye babiri abandi barakomereka


Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla, yari itwawe abantu batanu biravugwa ko yagonze igiti babiri muri bo bahita bitaba Imana abandi barakomereka.


Amakuru atugeraho aravuga ko iyi mpanuka yabaye mu masaha y’urukerera, ubwo imodoka yari itwaye abantu yageraga mu mudugudu wa Kabaya, akagari ka Ruhengeri mu murenge wa Muhoza w'akarere ka Musanze.


Ababonye iyi mpanuka iba, bavuga ko bikekwa ko umushoferi yaba yananiwe kuringaniza neza umuvuduko ihita igonga igiti kiri hafi y’umuhanda ari nabyo byatumye bamwe mu bari bayirimo bitaba Imana abandi barakomereka.


Comments