Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare bwatangaje ko bukurikiranye umugore w’imyaka 43 ukekwaho kwica umugabo we afatanyije n’umwana we w’umuhungu w’imyaka 15 wamukubise umwase.
Umugabo wishwe afite imyaka 47, Ubushinjacyaha bukaba bwemeza ko icyaha cyakozwe mu ijoro ryo ku wa 08 Gashyantare 2025 mu mudugudu wa gasovu, akagari ka Nyarunyinya, umurenge wa Cyeza, mu karere ka Muhanga ubwo uregwa yatahanaga n’umugabo we basinze, bagera mu rugo bagatangira gutongana.
Muri izo ntonganya, umugore yakubise umugabo urushyi, umugabo nawe ararumusubiza, nibwo umugabo yagize umujinya ajya kuzana umuhoro, umwana wabo aritambika arimo abakiza, umugore yaka umugabo we umuhoro ajya kuwubika.
Nyakwigendera yasigaye agundagurana n’umwana we, uyu mwana aza kugira umujinya ajya kuzana umwase w'urukwi awumukubita mu mutwe inshuro ebyiri ahita agwa hasi.
Inkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko bahise bamujyana kwa muganga, ku munsi wakurikiyeho ahita apfa.
Umugore yireguye avuga ko nta ruhare yagize mu gupfa k’umugabo we, naho umwana yiregura avuga ko yamukubise umwase mu mutwe inshuro ebyiri aramukomeretsa biza kurangira apfuye.
Icyaha bakurikiranyweho cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu giteganywa kandi kigahanishwa n’ingingo ya 11 y’itegeko n0 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA