AMAKURU AHERUKA

Muhanga: Umusore yakubise se ibuye mu gatuza ahita apfa

Umusore witwa Hakuzimana Emmanuel wo mu Mudugudu wa Ngororano, akagari ka Musongati mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga, yatawe muri yombi akekwaho kwica se umubyara amukubise ibuye mu gatuza.


Abaganiriye n'itangazamakuru bo muri uyu mudugudu byabereyemo bavuga ko uyu Hakuzimana w'imyaka 23 yatashye batazi aho avuye hanyuma agirana na se umubyara amakimbirane, biza kurangira amukubise ibuye ryo mu gatuza yikubita hasi.


Umwe yagize ati “Hari mu ma saa saba za mugitondo ni bwo uriya muhungu yatashye batazi ahavuye noneho akimbirana na se birangira amukubise ibuye agwa hasi birangira apfuye.”


SP Emmanuel Habiyaremye, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo yemeje ko aya makuru ari ukuri. Akavuga ko umusore ushinjwa kwica se umubyara w’imyaka 61 yamukubise ibuye mu gatuza ndetse agerageza gutoroka ariko Polisi ikaba yamufashe.


Uyu muyobozi avuga ko iperereza ryatangiye gukorwa, yongeyeho ko nta na rimwe Polisi izihanganira umugizi wa nabi. Yaboneyeho kandi gusaba abaturage ko badakwiye kujya bihererana amakuru.

Comments