Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umugabo w’imyaka 56 ukekwaho kwica umugore we w’imyaka 50 babanaga batarasezeranye amukubise isuka mu mutwe.
Inkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru, ivuga ko icyaha cyakozwe ku itariki 19 Gashyantare 2025. Bikaba byarabereye mu mudugudu wa Rugazi, akagari ka Ruyenzi, umurenge wa Runda wo mu karere ka Kamonyi.
Uregwa, ubwo yarari mu nzira n’umugore babanaga bavuye ku kabari barashyamiranye bararwana; umugabo yaka umugore isuka yari afite amukubita igifunga cyayo mu mutwe ahita apfa.
Ubushinjacyaha buvuga ko mu ibazwa rye yemeye icyaha; akanasobanura uburyo yagikozemo, uregwa avuga ko yakubise isuka yo mu mutwe inshuro nyinshi umugore we kugeza amwishe.
Uyu mugabo akomeza avuga ko yakubise isuka umugore we amuhoye ko atakimwubaha, ko nta gaciro akimuha mu rugo.
Icyaha uregwa akurikiranyweho giteganywa n’ingingo y’107 y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA