Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwasomye urubanza ruregwamo umugabo wishe umugore we akoresheje ikibando rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.
Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru, buvuga ko isomwa ry’uru rubanza ryabereye mu ruhame imbere y’abaturage aho icyaha cyakorewe mu murenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga.
Bivugwa ko icyaha uregwa akurikiranyweho yagikoze ku itariki ya 07 Ukuboza 2024, ubwo yagiranaga amakimbirane n’umugore we nyuma yo gutaha ageze mu rugo.
Uyu mugabo yatonganyije umugore we amuziza ko yamuhamagaye ngo aze afate ibyo yahashye byo guteka ntaze kubifata. Nyuma nibwo yahise amukubita ikibando yari afite kugeza amunogonoye.
Uregwa, ubwo yabazwaga n’Urukiko niba ari we wiyiciye umugore, yemeye icyaha asaba imbabazi.
Urukiko rukaba rwamuhamije icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake rushingiye ku ngingo ya 107 y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA