AMAKURU AHERUKA

Muhanga: Gitifu w'Umurenge n’Umugenzacyaha batawe muri yombi

Nteziyaremye Germain wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi muri Muhanga, hamwe n’umugenzacyaha Gatesi Francine, batawe muri yombi bakekwaho kwakira ruswa y’ibihumbi 150frw.


Biravugwa ko uyu gitifu yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha 'RIB' ishami rishinzwe kurwanya ruswa rikorera mu Mujyi wa Kigali.


Gitifu yatawe muri yombi nyuma yo guhabwa ruswa n'umuturage kugira ngo asibanganye ibimenyetso ku cyaha yari akurikiranyweho cyo gutema ishyamba rya leta.


Uwahaye amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru, avuga ko gitifu yavuganye n’umuvandimwe w’uwashinjwaga gutema ishyamba, yashatse amafaranga ayoherereza umuntu ngo ayamuhere gitifu kugira ngo amugire muri dosiye.


Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Dr Murangira B.Thierry, yemeje aya makuru, avuga ko abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya Nyarugenge mu gihe dosiye igitunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.


Yagize ati “Tariki ya 27 Gashyantare 2025, RIB yafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga witwa Nteziyaremye Germain n’Umugenzacyaha witwa Gatesi Francine bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa y’amafaranga 150,000Frw ndetse n’ubufatanyacyaha kuri icyo cyaha kugira ngo hafungurwe umuntu wari ufunzwe kubera ibyaha yarakurikiranyweho byo kwangiza ishyamba rya Leta.”


Dr Murangira avuga ko aba bakurikiranyweho gusaba no kwakira indonke. Icyaha giteganwa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.


Mu gihe baba bahamijwe n’iki cyaha, bahanishwa gifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.


RIB yongeye kwibutsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk'iki cyo gusaba no kwakira ruswa yitwaje umwuga akora. Inavuga ko ari icyaha kidasaza.

Comments