AMAKURU AHERUKA

Mu Rwanda: Umugore agiye kujya asamira undi, abangavu baboneze urubyaro



Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite yatangiye gusuzuma umushinga w'itegeko rivugurura irigenga serivisi z'ubuvuzi mu Rwanda.


Nk'uko byatangajwe kuri uyu wa Mbere, ingingo nshya zikubiye mu mushinga w'itegeko uri gusuzumwa zirimo iyerekeye uburyo umugore ashobora gusamira cyangwa gutwitira undi mugore mu gihe we n'uwo bashakanye bifuza umwana ariko bakaba badashobora kumubyara kubera izindi mpamvu. 


Hari gusuzumwa kandi ingingo ijyanye no kwemerera abangavu bafite imyaka 15 guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro.


Abadepite bakaba bongeye kugaragaza impungenge kuri izi ngingo zombi aho bamwe bavuga ko umwana w’imyaka 15 aba akiri muto, bityo ko adakwiye kuboneza urubyaro atabifashijwemo n'ababyeyi be cyangwa abamurera byemewe n'amategeko.


Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko itegeko ririho ryatowe mu 1998 ryerekeye ubuhanga bwo kuvura ritakijyanye n'igihe kubera iterambere ryihuse mu buvuzi. 

Comments