AMAKURU AHERUKA

Mu Rwanda Ibibwana by’ingurube bigiye kujya bihabwa amata y’ifu



Bamwe mu bakora ubworozi bugezweho bw'ingurube mu Rwanda, batangaje ko mu gihe cya vuba bazaba batangije gahunda yo guha ibibwana by’ingurube amata yo kunywa yabugenewe, mu rwego rwo gutuma za nyina zororoka byihuse.


Uhagarariye aborozi b’ingurube mu Rwanda, Shirimpumu Jean Claude, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko bagiye gutangiza uburyo bushya bwo kujya baha ibibwana by’ingurube amata y’ifu, kugira ngo nyina ibashe kororoka inshuro eshatu mu mwaka.


Yagize ati “Ni uburyo bwo konsa ibibwana hifashishijwe ikoranabuhanga, aho umuntu ategura ingurube akayambika udukombe twinshi turimo ayo mata, hanyuma ibibwana by’ingurube bikonka”. 


Shirimpumu avuga ko ayo mata azajya avangwa n’amazi, ubundi agahabwa ibyo bibwana by’ingurube nabyo bikonka kugira ngo bikure neza.


Uyu muyobozi ahamya ko uyu mushinga uzaba watangiye bitarenze mu mezi arindwi ari imbere. Nyuma y'uko ayo mata azaba yagejejwe mu Rwanda.


Bivugwa ko iyo ingurube itonkeje ibibwana byayo ishobora kubyara gatatu mu mwaka, bityo iyi gahunda yo guha ibibwana amata ikaba izatuma za nyina zihita zima nyuma y’igihe gito.


Ubusanzwe ingurube ibyara kabiri mu mwaka, gusa ngo aya mata azaba igisubizo ku ngurube yabyaraga ibibwana byinshi ntibashe kubyonsa, cyangwa se bimwe ntibihage.


Hari aborozi bajya bifashisha amata y’inka bakayaha ibibwana by’ingurube, ndetse imwe ikonkerezwa n’indi ariko bikagorana kubona umusaruro uhagije.


Ku kijyanye n’ibiciro by’aya mata ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu kuhaya ibibwana, bivugwa ko bitaramenyekana neza, gusa bikazamenyekana hamaze kubarwa ubwikorezi bwabyo hamwe n'imisoro.



Comments