AMAKURU AHERUKA

Mu Rwanda abangavu 51% bakoze imibonano mpuzabitsina muri 2023 batarageza imyaka 12

Hari ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2023 bwagaragaje ko 51% by’abana bo mu Rwanda bari munsi cyangwa bafite imyaka 12 bakoze imibonano mpuzabitsina.

Ibi byatangajwe na Dr Aline Uwimana, Umuyobozi ushinzwe Ubuzima bw'Umubyeyi n'Umwana mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gashyantare 2025, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko.


Uyu muyobozi yavuze ko ari nayo ntandaro y’ibibazo by’inda ziterwa abangavu zikomeje kwiyongera, bamwe bakandura n'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.


Dr Aline Uwimana akomeza avuga ko ikibazo gihari ari uko abana bato batabona serivisi zijyanye n’ubwirinzi bwo kuboneza urubyaro. Aho hejuru ya 70% by’abangavu bari mu kigero cy’imyaka 15 na 19 batabona serivisi zo kuboneza urubyaro biturutse ku kuba batabona amakuru ahagije y’uburyo bafashwamo.


Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima cyemeza ko 2% by’abagore batwita buri mwaka baba bari munsi y’imyaka 15. RBC ikaba ihera aha isaba ko iri tegeko ryemerera abangavu kuboneza urubyaro ryashyirwa mu bikorwa, by’umwihariko bikaba byagabanya umutwaro ndetse n’ibibazo by’ubuzima abangavu basamye imburagihe bahura nabyo.

 

 

Comments