Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF) yahishuye ko hari urwenya abantu bajya batera batazi ko rubangamiye ihame ry'uburinganire mu muryango. Igasaba abatebya ko bahindura uburyo batebyamo.
Ibi bishingira ku kuba hari ubwo wumva urwenya ukaba wagwa mu kantu bitewe n'amagambo arurimo.
Hari aho umunyarwenya yibasira igitsina runaka. Nk'urugero wenda "Ese ko uhora muri Gym ushaka gukubita umugabo?" Undi ati "Ntukagire drama z'abagore bana."
Ngayaboshya Silas, Umuyobozi mukuru muri MIGEPROF ushinzwe guteza imbere uburinganire no kongerera ubushobozi abagore, yahamije ko mu Rwanda urwenya rukomeretsa rudakwiye.
Usibye n'urwenya hari n'indi myumvire nayo igikomeje kudindiza ihame ry'uburinganire mu muryango.
Hari ubwo ibiganiro by'urwenya birengera; bityo ko ihame ry'uburinganire rikwiye gushyigikirwa hirindwa icyarisubiza inyuma.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA