Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2025, nibwo abakanishi babiri baturikanwe n'ipine y'imodoka bakanikaga bahita bahasiga ubuzima.
Ibi byabereye mu igaraje ry'imodoka za kompanyi ya Horizon, iherereye mu mudugudu wa Kimisagara, akagari ka Karama, umurenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro.
Renzaho Fabrice na Prince ni bo bakanishi bazize iyi mpanuka idasanzwe, bivugwa ko ijanti y'ipine ari yo yabakubise mu mutwe bose ubwo bahagaga ipine.
Amakuru atugeraho, avuga ko umwe mu bishwe n'ipine yari umunyeshuri usoje amashuri yisumbuye, akaba yimenyerezaga umwuga.
CIP Gahonzire Wellars, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, yemeje iby'aya makuru, aboneraho kwihanganisha imiryango yabuze ababo.
Imibiri y'abaguye muri iyi mpanuka yagejejwe mu bitaro bya Kacyiru mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane neza igikomeje gutera amapine guturika muri iri garaje.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA